# Sobanukirwa uko wagera ku Kigo Cy’Ubuvuzi

Kugera ku kigo cy’ubuvuzi bivuga uburyo umurwayi ushaka serivisi z’ubuvuzi muri
kimwe mu bigo dukorana birimo ibitaro, amavuriro mato, n’ibigo bitanga ubufasha
bwihuse. Muri Eden Care, twashyizeho Porogaramu y’Ikoranabuhanga ry’Abatanga
Serivisi (Service Provider Portal) igenewe korohereza gutangiza no kuyobora izi
gahunda, bituma ubuvuzi buba bworoshye kandi bwihuse. Dore uko Kugera ku Kigo
Cy’Ubuvuzi bikorwa:

 1. Gutangiza Kugera ku Kigo: Iyo umurwayi ageze ku kigo cy’ubuvuzi kiri mu bigo
    byacu byafatanyije, abakozi b’ikigo batangiza gahunda yo Kugera ku Kigo
    bakoresheje Porogaramu y’Ikoranabuhanga ry’Abatanga Serivisi. Batangira
    binjiza umubare w’umunyamuryango cyangwa NIDA (Indangamuntu y’Igihugu) muri
    porogaramu. Ibi bituma hagenwa Umubarebanga "OTP" w’Igihe Gito woherezwa
    kuri telefone y’umurwayi.

 2. Kwemeza Umubarebanga "OTP": Umurwayi yakira Umubarebanga ”OTP” kuri telefone
    ye maze akayisangiza abakozi b’ikigo cy’ubuvuzi. Abakozi binjiza uyu mubare
    muri Porogaramu y’Ikoranabuhanga ry’Abatanga Serivisi kugira ngo bemeze
    uburenganzira bw’umurwayi kandi babone amakuru ye mu mutekano. 

 3. Gushyiraho Kugera ku Kigo: Nyuma yo kwinjiza Umubarebanga ”OTP”, abakozi
    b’ikigo batoranya ubwoko bwa serivisi umurwayi ashaka (nko kuvurwa ku
    murwayi urwariye mu bitaro, uwivuza ataha, amenyo, amaso cyangwa serivisi zo
    kwita ku buzima) mu mahitamo agaragara muri porogaramu. Ibyo iyo bikozwe
    umurwayi aba yinjijwe muri sisitemu.

 4. Kugera ku Nyungu z’Umurwayi: Nyuma yo gushyiraho gahunda yo Kugera ku Kigo,
    abakozi b’ikigo babasha kubona amakuru yerekeye inyungu z’umurwayi
    bakoresheje Porogaramu y’Ikoranabuhanga ry’Abatanga Serivisi. Bashobora
    kureba amakuru ajyanye n’ubwishingizi bw’umurwayi, aho bwishingira,
    amafaranga yishyurwa n’umurwayi, n’ibindi bisabwa cyangwa amasezerano
    yihariye. Ibi bifasha abakozi gufata ibyemezo by’ubuvuzi bifite ishingiro
    kandi bigafasha gukoresha neza inyungu z’umurwayi.

 5. Imirimo Ikoreshwa: Porogaramu y’Ikoranabuhanga ry’Abatanga Serivisi itanga
    ibikorwa binyuranye bifasha abakozi b’ikigo gukora ibyo bakeneye mu gihe
    cy’urugendo rw’umurwayi. Ibi birimo gusaba uruhushya rwo kwivuza mbere
    y’igihe, gutanga ibyemezo by’ubwishyu, gushyira mu buryo ikoranabuhanga
    imiti umurwayi yandikiwe, ndetse no kubona inyandiko z’ubuvuzi z’umurwayi.
    Izi nyungu z’ikoranabuhanga zongera umuvuduko, ukuri, n’itumanaho mu buvuzi.

Hifashishije uburyo bwo Kugera ku Kigo muri Porogaramu yacu y’Ikoranabuhanga
ry’Abatanga Serivisi, ibigo by’ubuvuzi bibasha gutangiza no kuyobora neza
gahunda z’ababagana, bigatuma serivisi zitangwa ku gihe kandi zinoze. Iyi
programu ituma habaho uburyo bwo kwemeza amakuru mu mutekano, hamwe no kubona
inyungu z’umurwayi bikorohereza abatanga serivisi gutanga ubuvuzi bwiza ku
barwayi bacu b’agaciro.